00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Salim Saleh wari umaze iminsi abikwa yagaragaye mu bukwe bw’umukobwa we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 September 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Murumuna wa Perezida wa Uganda, Salim Saleh yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana muri iki gihugu y’uko yaba yaritabye Imana ariko bikagirwa ibanga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye gutangaza inkuru zivuga ko Salim Saleh, wagize uruhare rukomeye mu ntambara yo kubohoza iki gihugu ndetse akagera mu nzego zo hejuru z’igisirikare yaba yaritabye Imana azize uburwayi.

Nyuma y’iminsi aya makuru acicikana, ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri Salim Saleh yaratunguranye agaragara mu bukwe bw’umukobwa we witwa Esteeri Mugulwa.

Uyu mugabo kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko amakuru y’urupfu rwe ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abo satani akoreramo.

Ati “Satani ni umubeshyi ndetse rimwe na rimwe akoresha amanyanga, ku buryo ashobora kwigaragaza nka malayika ariko bikarangira akugushije. Satani umaze iminsi atugendaho ndahamya ko ari umubeshyi, turacyari bazima.”

Salim Saleh ni umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, cyane ko ari mu basirikare bakuru batangiye urugamba rwo kubohoza Uganda, afatwa kandi nk’umujyanama ukomeye wa mukuru we, Perezida Museveni.

Uyu mugabo kandi ni na we uri gukurikirana ibikorwa by’ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bimeze n’ubundi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.

Salim Saleh (ubanza ibumoso) yagaragaye mu bukwe bw'umukobwa we mu gihe hari hashize iminsi havugwa amakuru y'urupfu rwe
Salim Saleh yashyingiye umukobwa we witwa Esteeri Mugulwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .