Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hifashishijwe telefone nibwo Robert Kyagulanyi yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Jeff Koinange kuri radiyo ya HOT 96, gusa kiza kurogowa na Polisi ya Uganda yateye urugo rwe.
Iki kiganiro cyagarukaga ku bikorwa bye byo kwiyamamaza nticyarangiye neza kuko nyuma y’iminota itandatu atangiye kuganira n’uyu munyamakuru, inyuma hatangiye kumvikana amajwi y’ibintu bihonda, ahita avuga ko ari polisi yateye urugo rwe ikaba iri gukubita abashinzwe umutekano. Yahise asaba ko ikiganiro gihagarara kugira ngo ajye kureba ibiri kuba.
Robert Kyagulanyi usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko yinjira muri politike yari umuhanzi. Ubu ni umwe mu bakandida Perezida bakunzwe na benshi cyane cyane abakiri bato bazahatana na Perezida Museveni mu matora azaba ku wa 14 Mutarama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!