Uganda: Perezida w’umutwe w’abadepite yabasabye kwirinda gusambana n’abashyitsi ba Commonwealth

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri Uganda, Rebecca Kadaga, yagiriye inama bagenzi be b’abadepite ndetse n’abashinzwe kwakira abashyitsi muri iki gihugu, gusigasira agaciro kabo mu gihe cy’inama ya 64 izahuza abadepite bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ’Commonwealth’.

Iyi nama iteganyijwe kuva kuwa 22 kugeza kuwa 29 Nzeri uyu mwaka muri Commonwealth Resort Hotel i Munyonyo muri Kampala. Biteganyijwe ko izitabirwa nibura n’abagera ku 1000 barimo ba Perezida b’imitwe y’abadepite ndetse n’abadepite baturutse mu bihugu 180.

Mu ijambo yagejeje ku badepite n’abashinzwe kwakira abashyitsi n’ibindi muri iyo nama, Kadaga, yashimangiye ko bagomba kugira ikibaranga, kwambara bibereye umudepite ndetse no kwitwararika bakirinda imibonano mpuzabitsina n’abashyitsi bazitabira inama.

Ati “Murabizi ubwo abanya-Tanzania bazaga muri iki gihugu [kurwanya Idi Amin], habayeho ibyishimo n’umubare munini w’abana b’abanya-Tanzania bavutse muri iki gihugu. Tuzi ba nyina ariko ntabwo tuzi ba Se... mwikwishora mu bibazo. Umugabo wo muri Jamaica uzongera kumubona he? No ku bagabo, umugore wo muri Pacifique, Naulu, uzagerayo ryari? Ku bw’ibyo, mugomba kwitwararika mu byo mukora”.

Yabasabye kandi kuba abanyamwuga kugira ngo birinde ko havuka ukutumvikana hagati y’abashyitsi n’ababakira.

Ati “Niba mubajyanye mu byumba byabo, muhagarare ku muryango, ushobora kumutwaza ibikapu uri kumwe n’umukozi wo muri hotel ariko ntuzatinde muri ibyo byumba byaba iby’abagabo cyangwa abagore. Kora akazi kawe usohoke.”

Kadaga kandi yabihanangirije kwarura ibiryo byinshi ngo buzuze amasahane ndetse no kuvanga ibiryo na dessert.

Ati “Mu gihe murimo gufungura, niyo waba ushonje, wirya vuba vuba”.

Ibi yabivugiye ko hari amahano yigeze kuba ubwo umudepite wari waherekeje Perezida Museveni yanigwaga n’inyama mu nama imwe mpuzamahanga. Kadaga yavuze ko iyo nyama yagarutse ikagwa imbere y’uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, bigakoza isoni itsinda ryari ryaturutse muri Uganda.

Kadaga kandi yagiriye inama abadepite ndetse n’abandi bashinzwe abashyitsi yo kwirinda kunywa inzoga nyinshi kugira ngo birinde gusebera mu nama.

Ati “Kunywa bigomba kubera mu rugo kandi nabwo atari ukurenza urugero kugira ngo twirinde umufuke w’inzoga mu gitondo. Hari igihe twigeze kugira ikibazo cy’imodoka dutira imodoka y’umwe mu badepite, yari irimo amacupa y’inzoga zimwe zamenetsemo, iyo modoka yatwaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Oman”.

Kadaga kandi yavuze ko iyi nama ari ikintu gikomeye cyo kumenyekanisha igihugu kuko abantu bazayitabira bazabasha kumenya biruseho Uganda ndetse bakanayivugaho bityo ibyo bazahabona bizagena ibyo bazayivugaho.

Hari hashize imyaka 52 Uganda yakiriye inama nk’iyi. Muri Afurika imaze kuhabera inshuro 16. Kenya yakiriye eshatu, Afurika y’Epfo yakira ebyiri, Mauritius yakira ebyiri, Uganda ebyiri, Nigeria ebyiri, Zambia, Namibia, Malawi, Cameroon na Tanzania biyakira inshuro imwe.

Kadaga yasabye abadepite kwirinda gusambana n'abashyitsi ba Commonwealth no kwitwararika mu kwarura ibiryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza