Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iherutse gutangaza ikiruhuko ku munsi w’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga n’uwo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga, isobanura ko tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga na ho yatanze ikiruhuko rusange.
Bisobanuye ko mu cyumweru gitaha, abakozi bazakora tariki ya 30 Kamena gusa, bazasubire mu kazi tariki ya 7 Nyakanga 2025 nyuma y’ikiruhuko rusange.
Mu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru ijyanye no #Kwibohora31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose, muze mudusure hano mu Bugande.”
Gen Muhoozi yibukije Abanyarwanda ko imipaka ifunguye kandi ko muri Uganda ari amahoro, abasaba kuzajya kwishimana n’abavandimwe, basure inshuti n’imiryango.
Ati “Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza. Uganda ni iyanyu, murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, yasubije Gen Muhoozi ko umubano w’Abafumbira n’Abanyarwanda ari mwiza nk’amatama n’amatwi, cyane ko basangiye umuco. Yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bafashije impande zombi gukomeza kubana neza.
Ati “Imana y’u Rwanda igusakazeho imigisha myinshi nyaguhorana amata mu itama. Twebwe Abafumbira b’i Kisoro umubano n’abavandimwe bacu b’Urwagasabo ni ugutwi n’ibinga, dore ko dusangiye umuco gatanu kuri gatanu. Harakarama ba Perezida bacu bombi badushoboje kugira amahoro n’umubano bisesuye.”
Mu 2022, Gen Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye biturutse ku mpamvu z’umutekano, agaragaza ko ikintu cyoroshye kidakwiye gutandukanya ibi bihugu by’abavandimwe.
Mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza hagati y’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda, kuva icyo gihe Gen Muhoozi ategura ibirori bibahuza, yise ‘Rukundo Egumeho’ cyangwa se ‘Urukundi Rugumeho’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!