Uganda na Sudani y’Epfo biritana ba mwana ku mirwano yashyamiranyije ingabo z’ibihugu byombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Sudani y’Epfo n’icya Uganda biritana ba mwana ku cyabaye intandaro yo kurasana kwabayeho ku wa 27 Ukwakira kukagwamo abasirikare ba Sudani y’Epfo babiri.

Ugukozanyaho kw’ingabo z’ibihugu byombi kwabereye mu Majyaruguru ya Uganda hafi n’umupaka ubihuza.

Ibi bikimara kuba Igisirikare cya Sudani cyasohoye itangazo kivuga ko uku kurasana kwabereye ku butaka bw’igihugu cyabo ariko Uganda binyuze mu itangazo ryayo kuri uyu wa 1 Ugushyingo yamaganye aya makuru ivuga ko kwabereye ku butaka bwayo mu Karere ka Lamwo.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Col Deo Akiiki, yashinje Sudani y’Epfo kugoreka ukuri ku byabaye.

Yavuze ko kugira ngo ingabo z’ibihugu byombi zirasane byatewe n’uko iza Uganda zakiriye amakuru avuga ko iza Sudani y’Epfo zafunze umuhanda uherereye mu gace ka Pangira ho muri Lamwo.

Lt Col Deo Akiiki avuga ko ingabo za Sudani y’Epfo zari zakoze urugendo rw’ibilometero zinjira muri Uganda.

Ngo ingabo za Uganda zikimara kumva ibi zagiye muri aka gace, zigamije kureba icyabaye ari ngo iza Sudani y’Epfo zihita zitangira kuzirasaho nazo zirasubiza biza kurangira iyi mirwano iguyemo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo.

Ibivugwa n’ingabo za Uganda bitandukanye cyane n’ibyatangajwe n’iza Sudani y’Epfo kuko zo zavuze ko intandaro y’uku kurasana yatewe no kuba iza Uganda zaragabye igitero ku basirikare b’iki gihugu bari mu gace ka Pogee muri Magwi.

Nubwo ingabo za Uganda zitigeze zitangaza ko hari umusirikare wazo waguye muri iyi mirwano ahubwo zikavuga ko yaguyemo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo, umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Major General Lul Ruai Koang, yabwiye Ijwi rya Amerika ko Uganda nayo yapfushije abasirikare babiri.

Yagize ati “Itsinda ryagabye igitero gitunguranye ku basirikare bacu bari ku mupaka uri Pogee muri Magwi muri Leta ya Equatoria y’Uburasirazuba. Ingabo zacu zinjiye muri iyi mirwano yahitanye abasirikare bane, babiri bo ku ruhande rwacu na babiri b’Igisirikare cya Uganda.”

Major General Lul Ruai Koang yavuze ko uretse abapfuye, ingabo za Uganda zanafashe umusirikare wabo umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .