Ubusanzwe ku mupaka wa Uganda na RDC, uhereye kuri Sabyinyo ukagera muri Bwindi hari hasanzwe imbago 16 gusa. Ibi byateraga amakimbirane ku mpande zombi, kuko kumenya gutandukanya ubutaka bw’ibi bihugu bigorana.
Muri Nzeri 2023, abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru barimo umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, bashinje Leta ya Uganda kugenzura igice cyo muri Bunagana ku ruhande rwa RDC.
Ngaruye yagize ati "Turasaba guverinoma ya Congo ko yabohoza byihutirwa ibice byafashwe n’abashotoranyi, kandi ko ibyemezo bibi byakosorwa, cyane cyane imbago z’umupaka zimuwe n’abayobozi ba Uganda."
Guverinoma ya RDC yijeje abo muri Rutshuru ko izakurikirana iki kibazo, gusa guverinoma ya Uganda yarabihakanye, isobanura ko nta gice cy’igihugu cy’abaturanyi igenzura.
Inzobere muri Minisiteri y’umutekano w’imbere muri RDC, Vangu Mabyala, yasobanuye ko muri iyi nama, bateganya kwemeza amafaranga akenewe mu guca uyu mupaka ufite uburebure bw’ibilometero 71.
Yagize ati “Icyo iyi nama igamije ni ukwemeza ingengo y’imari ikenewe mu mirimo yo guca umupaka kugira ngo imirongo izacibwa izabe igaragara neza ku butaka.”
Colonel Naboth Mwesigwa uyoboye itsinda rya Uganda yatangaje ko nta ntambara ibihugu byombi byigeze bijyamo bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku mupaka, agaragaza ko kugaragaza aho ibihugu bitandukanira bizabifasha gukumira amakimbirane.
Imbogamizi ishobora kuba muri uyu mushinga ni uko ibice byose byo muri RDC bizacibwaho uyu mupaka bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi bihugu bishobora kuzabanza kuwusaba uburenganzira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!