Muzungu Boda ukomoka muri Nouvelle Zelande yamamaye cyane muri Uganda kubera gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu baturage mu bice bitandukanye by’igihugu no gutwara moto n’imodoka mu buryo butangaje.
Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu Simon Mundeyi, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yirukanywe mu gihugu kubera ko yakoraga ibikorwa bitandukanye adafite uruhushya rumwemerera kubikora.
Ati”Byagaragaye ko afite umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza nyamara afite pasiporo itamwemerera gukora ibyo bikorwa kandi bihabanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.”
Simon Mundeyi yavuze ko mu bihe bimwe bagiye bamubona arangura ibitoki akabicuruza, ubundi bakamufata acuruza imyembe ayitwaye kuri moto cyangwa ku ngorofani nyamara atabyemerewe kuko afite pasiporo ya ba mukerarugendo.
Yavuze ko nubwo yirukanywe mu gihugu ariko uburyo byakozwemo bituma agira uburenganzira bwo kongera kuhagaruka mu gihe yubahirije amategeko.
Ati “Nabona ibyangombwa, ashobora kugaruka muri Uganda agakomeza ubushabitsi bwe. Nta kibazo dufitanye na we, ariko abantu bashaka kugira ibyo bakorera muri Uganda bagomba kubanza gushaka uruhushya rwo gukora kandi rusabwa mu nzira zisobanutse.”
Muzungu Boda avuga ko yageze muri Uganda agakunda ibintu bihari by’umwihariko imbuto zirimo avoka n’inanasi.
Ngo si ubwa mbere yari ageze muri Afurika kuko yabaye muri Ghana, aho avuga ko yari umutoza wa Tennis.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!