00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda mu rungabagabo: Ikibuga cy’indege cya Entebbe gishobora gufatirwa n’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 06:03
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda iri mu mayirabiri nyuma y’aho inaniwe kwishyura umwenda w’u Bushinwa kandi bishobora kuyishyira mu ngaruka byo kwamburwa ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.

Ikigo gishinzwe indege za Gisivile muri Uganda giherutse gutangaza ko mu gihe ingingo zimwe zigize amasezerano y’umwenda iki gihugu cyatse u Bushinwa mu 2015 zaba zidahinduwe bishobora gutuma Uganda yamburwa uburenganzira ku kibuga cy’indege cya Entebbe kikegukanwa n’u Bushinwa.

Ku wa 17 Ugushyingo 2015 nibwo u Bushinwa binyuze muri Exim Bank bwagurije Uganda miliyoni 207$ zagombaga gukoreshwa mu kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe.

Amasezerano yasinywe kuri uyu munsi agena ko Uganda yagombaga kujya yungukira u Bushinwa 2%, kandi ikishyura inguzanyo mu myaka 20. Amakuru yizewe yemeza ko Leta ya Uganda yatanze imitungo itandukanye irimo n’ikibuga cy’indege cya Entebbe nk’ingwate.

Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Matia Kasaija aherutse guhamagazwa n’Inteko Ishinga Amategeko ngo asobanure uburyo uyu mwenda wakoreshejwe.

Matia Kasaija yasabye imbabazi, avuga ko habayeho gucunga nabi uyu mwenda ku buryo utakoreshejwe neza ibyo wagombaga gukora.

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe cyagombaga kurangira ku wa 9 Gicurasi 2021, gusa yaje kudindira ndetse igihe ntarengwa cyigizwa inyuma gishyirwa ku itariki 5 Ukuboza 2021.

Kugeza ubu hari n’ikibazo cy’uko Guverinoma ya Uganda itari kubahiriza igihe ntarengwa yagiye ihabwa cyo kwishyura uyu mwenda.

Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko muri Werurwe 2021 Guverinoma ya Uganda yohereje bamwe mu bayigize kugira ngo bajye kuganira n’u Bushinwa ku buryo bwo kuvugurura iyi ngingo iri mu masezerano ishobora gutuma ibura ikibuga cy’indege cya Entebbe, gusa ngo itsinda ry’u Bushinwa ryateye utwatsi iki cyifuzo.

Ikibuga cy’indege cya Entebbe cyuzuye mu 1987, kuri ubu cyakira abagenzi barenga miliyoni 1,9 ku mwaka ndetse ni na cyo cyonyine kiri ku rwego Mpuzamahanga Uganda ifite.

Ikibuga cy’indege cya Entebbe gishobora gufatirwa n’u Bushinwa kubera umwenda Uganda ibufitiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .