Ni icyemezo OMS ishobora gutangaza ku wa 11 Mutarama 2022, gusa amakuru avuga ko bizaterwa na raporo ya buri munsi y’inzego zishinzwe ubuzima muri Uganda igaragaza ko nta muntu n’umwe ugaragaraho ubwandu bw’iki cyorezo.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023, iki gihugu cyari kimaze ukwezi kurenga nta muntu n’umwe utangazwa ko yanduye cyangwa afite ibimenyetso bya Ebola muri Uganda.
The East African yatangaje ko ubusanzwe iyo hashize iminsi 42 nta muntu n’umwe ugaragaraho ubwandu bw’icyorezo aribwo OMS iba ishobora kwemeza ko nta cyorezo kikirangwa muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyona, yavuze ko hashize iminsi 36 muri Uganda nta bwandu bwa Ebola buhagaragara.
Umuyobozi wa OMS muri Uganda, Dr Yonas Tegegn Woldemariam, yabwiye iki kinyamakuru ko nibigera kuri 11 Mutarama 2023 nta bundi bwandu bushya bugaragaye muri Uganda, aribwo hazemezwa ko icyo cyorezo cyahacitse.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ivuga ko kuri ubu ifite abakozi barenga 3600 biteguye gufasha mu guhashya iki cyorezo mu gihe cyaba cyubuye umutwe. Ni mu gihe kandi mu turere hashyizweho amatsinda ashinzwe kugenzura no guhangana na Ebola.
Kuva muri Kanama 2022, ubwo iki cyorezo cyadukaga muri Uganda hari hamaze kugaragara abantu bacyanduye 142 mu gihe abo cyahitanye ari 55.
Inzego zishinzwe ubuzima muri Afurika zashyize imbaraga mu kwitegura guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyaba kigeze mu gihugu, kuva ubwo cyageraga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu myaka ya 2014 na 2016.
Icyo gihe bivugwa ko Ebola yishe abarenga 11,300 mu bice bitandukanye bya RDC no mu bindi bihugu nka Guinea, Sierra Leone na Liberia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!