Uganda mu gihirahiro nyuma y’aho Kenya ihagaritse isukari yinjizwaga mu gihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abakora isukari muri Uganda bari mu gihirahiro cyo kubura aho bagemura isukari yabo nyuma y’aho Kenya ifatiye icyemezo cyo gukumira isukuri yinjizwaga, kugira ngo abayikora b’imbere mu gihugu babone isoko.

Kenya yafashe uwo mwanzuro mu cyumweru gishize nyuma y’ikibazo yari imaze igihe igezwaho n’abakora isukari imbere mu gihugu.

Uwo mwanzuro uvuze ko hari nibura toni 35000 z’isukari yavaga muri Uganda ijya muri Kenya izatikirira mu bubiko bw’icyo gihugu.

Daily Monitor yatangaje ko nibura muri Uganda hari toni 150 000 z’isukari zaheze mu bubiko zajyaga zoherezwa muri Tanzania, nyuma y’uko nayo iherutse gufata umwanzuro wo kugabanya isukari yinjizwa muri icyo gihugu kuko ubu toni 20 000 zituruka muri Uganda nizo zemerewe kwinjira muri Tanzania.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora isukari muri Kenya, Jom Kabeho, yavuze ko bari mu bibazo bikomeye ku buryo hari abashobora kuva mu byo gukora isukari.

Yagize ati “Turi mu gihombo gikomeye. Imbere mu gihugu ubucuruzi bwari buri ku kigero cyo hasi none dore ubu n’ibyoherezwa hanze byahagaritswe. Ni ikibazo gikomeye. Niba tutabasha kugurisha, bivuze ko inganda zigiye gufunga.”

Kenya yahagaritse isukari iva mu mahanga nyuma yo kubona ko inganda z’imbere mu gihugu ziri mu gihombo kubera ko zihangana n’iziva hanze, bigatuma abenegihugu bagura izo mu mahanga kurusha iziva muri Kenya.

Minisiteri y’inganda muri Uganda ivuga ko ku mwaka icyo gihugu gikora isukari ingana na toni 510000 zirimo toni 360000 zikoreshwa imbere mu gihugu.

Nyuma y’ibibazo icyo gihugu cyagiranye n’u Rwanda, isukari yoherezwaga yaragabanyutse bituma mu bubiko bw’inganda z’isukari muri Uganda ikomeza kwiyongera. Byakomeje gukomera ubwo na Tanzania yafataga umwanzuro nk’uwo wo kugabanya isukari yinjizwa mu gihugu.

Banki Nkuru ya Uganda igaragaza ko icyo gihugu cyinjiza miliyoni 98 z’amadolari ku mwaka avuye mu isukari yoherezwa hanze.

Isukari iva muri Uganda ijya muri Kenya yakumiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .