Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Mutarama mu 2023, ubwo Minisitiri Baryomunsi yari yasubiye ku ivuko mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Uyu mugabo yaje kugwa igihumure ubwo yari mu nzira ajya gukora ibi bikorwa mu gace ka Kambuga.
Inzego z’ubutabazi zahise zihutana Dr Baryomunsi zimugeza ku bitaro bya Kambuga, aho yaje gukurwa ajyanwa i Kampala ku bitaro bya Mulago.
Kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko Minisitiri Dr Chris Baryomunsi yari yagize ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!