Ibi Minisitiri Elly Tumwine yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru gusa biza gufatwa na benshi nko gushyigikira polisi ko yakomeza gukoresha imbaraga mu guhosha imyigarambyo imaze guhitana abantu 37.
Minisitiri Elly Tumwine yagize ati “Polisi ifite uburenganzira bwo kubarasa ikabica mu gihe mwaba mugeze ku kigero runaka cy’imvururu. Mbisubiremo? Polisi ifite uburenganzira bwo kubarasa ubundi mugapfa muzize amaherere.”
Muri Uganda hamaze iminsi haba imyigaragambyo y’abashyigikiye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine akaba n’umwe mu bari guhatanira kuyobora Uganda, gusa mu cyumweru gishize yaje gukaza umurego ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, gusa nyuma yaje kurekurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!