Uganda: Minisiteri yashinje inzego z’umutekano kwica abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga ushinzwe ikoranabuhanga muri Uganda, Aida Nantaba, yatangaje ko inyeshyamba z’umutwe wa ADF atari zo zigenda zica abaturage hirya no hino mu gihugu nkuko byagiye bitangazwa na polisi ahubwo ngo bikorwa n’abagize inzego z’umutekano.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabwirizaga abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu gace ka Bukolooto mu Mujyi wa Kayunga, Nantaba yavuze ko abicanyi bari mu bashinzwe umutekano ndetse no muri Guverinoma.

Yavuze ko ubwicanyi bwibasira abo Leta idashaka bicurwa n’ibikomerezwa biri muri Guverinoma no mu nzego z’umutekano.

Ati “Nk’abaturage, dufite ibibazo bisaga ibihumbi 10 twibaza umuntu ufite ububasha bwo guhitamo umuturage ugomba kwicwa nk’inkoko. Nanjye nari ngiye kwicwa ntyo ariko Imana yarantabaye.”

Muri Werurwe uyu mwaka Nantaba yari agiye kwicwa n’abantu bitwaje imbunda bari bamukurikiye, akizwa nuko yahise amenyesha Polisi.

Nubwo umwe mu bakekwaho gushaka kumuhitana yarashwe agapfa, Nantaba ntabwo abishira amakenga kuko ababibonye bavuga ko Ronald Ssebulime yishwe na polisi nyuma yo gufatwa akambikwa amapingu, mu gihe polisi yo ivuga ko yashakaga kuyirwanya.

Nantaba yashimangiye ko hari abantu bakomeye bashakaga kumwicisha, aho kuba Ssebulime nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Ati “Naratunguwe ubwo umwe mu bantu bakomeye mu nzego z’umutekano wari ku isonga ry’umugambi wo kunyicisha yazamurwaga mu ntera.”

Nantaba ntabwo yigeze atangaza amazina y’abo ashinja kuba inyuma y’abari bagiye kumuhitana.

Yavuze ko yahisemo kuvuga ukuri kuko hari abandi bashaka kugenda bakugoreka bakavuga ibihabanye n’ibyari bigeye kumubaho ubwo yari agiye kwicwa.

Ati “Nahisemo kuza kuvuga ukuri kuko maze igihe nguhisha, abanzi banjye bagakoresha itangazamakuru ngo bagoreke amakuru ku iyicwa rya Ssebulime. Naje gusenga kuko nzi ko nibananyica nzajya mu ijuru.”

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe itangazamakuru muri Uganda, Ofwono Opondo, yamaganye ibyo Nantaba yavuze, avuga ko niba ari ukuri yagombaga gutanga ikirego.

Ati “Ntabwo biramufasha kugenda abivuga. Yemerewe kwigerera kuri Perezida, ku muyobozi mukuru wa Polisi no ku mugaba mukuru w’ingabo. Ntabwo rero yatwumvisha ko abashinzwe umutekano bose bashaka kumwica.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko nta kirego cya Nantaba bakiriye kivuga ku mutekano we.

Hashize igihe bamwe mu bayobozi n’abashinzwe inzego z’umutekano muri Uganda bicwa mu buryo bumwe n’abantu babaga babakurikiye.

Mu ba hafi bishwe harimo nka Ibrahim Abiriga wari Umudepite, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Buyende witwa Muhammad Kirumira, Umushinjacyaha Joan Kagezi, uwari Umuvugizi wa Polisi Andrew Kaweesi, Maj Muhammed Kiggundu n’abandi.

Umwaka ushize Perezida Yoweri Museveni yirukanye Gen Kale Kayihura wari umuyobozi mukuru wa Polisi amushinja kuba urwego yari ayoboye rwarinjiriwe n’abagizi ba nabi.

Yavuze ko ubwicanyi bwari bumaze iminsi bwibasira abayobozi bukorwa n’inyeshyamba za ADF.

Nantaba ubwo yari mu rusengero mu mpera z'icyumweru gishize yashinje inzego z'umutekano kwica abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza