Uganda: Kizza Besigye yarekuwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye yarekuwe nyuma y’amasaha ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.

Besigye yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ashinjwa guteza imvururu no gukoresha inama zitemewe.

Abinyujije kuri Twitter, Besigye yatangaje ko yarekuwe. Yavuze ko ameze neza kandi ashimira abaturage bamushyigikiye.

Yavuze ko yafashwe nabi ubwo yafatwaga kuko byakozwe binyuranyije n’amahame agenga uburenganzira bwa muntu nk’uko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Narekuwe nsohoka mu buroko bwa Polisi ya Naggalama ahagana saa yine z’ijoro. Kubw’ubuntu bw’Imana meze neza. Nejejwe n’ubutumwa bwinshi bwo kumpangayikira n’amasengesho.”

Polisi yamufashe imushinja guparika imodoka ye rwagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha umuhanda.

Icyakora, hari umunyamakuru watangaje ko Besigye yafashwe ubwo yaganirizaga abayoboke b’ishyaka rya FDC.

Dr Kizza Besigye yarekuwe nyuma y’amasaha ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza