00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Kajugujugu y’igisirikare yaguye ku nzu y’umuturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 01:23
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku mpanuka ya Kajugujugu yacyo yabereye mu gace ka Fort Portal mu Karere ka Kabarole bikarangira iyi ndege iguye ku nzu y’umuturage.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ubwo iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI 24 yari itaragenda n’ikilometero kimwe kuva ihagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare kiri muri aka gace.

Mu itangazo UPDF yashyize hanze yavuze ko iyi ndege igihaguruka yahise igira ikibazo cyatumye uwari uyitwaye ashaka uko agomba kuyisubiza hasi byihutirwa.

Iti “Muri iki gitondo kajugujugu yacu yo mu bwoko bwa MI 24 yagize ikibazo mu mikorere ubwo yari mu rugendo, uwari uyitwaye yafashe icyemezo cyo kuyisubiza ku butaka mu buryo butunguranye.”

Iyi mpanuka nta muntu n’umwe wigeze ayigwamo uretse umukecuru umwe wakomeretse ubwo iyi kajugujugu yagwaga ku nzu yari arimo.

Iyi kajugujugu ya UPDF yo mu bwoko bwa MI 24 yaguye ku nzu y'umuturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .