Minisitiri Mafwabi yasobanuye ko mu gihe iri tegeko ryazaba rimaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, rizagarura indangagaciro z’umuco, rinatume abakuru bari gutsikamirwa n’ibihe bigezweho, basubirana agaciro kabo.
Yagize ati “Hari icyuho cy’ibisekuruza, aho abato badashima impanuro n’ubwenge by’abakuru bitewe n’ibihe bigezweho no kuganzwa n’umuco wo mu Burengerazuba bw’Isi.”
Uyu muyobozi wari imbere y’abagize Inteko ya Uganda, yatangaje ko Minisiteri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’Abaturage iri kwifatanya na Minisiteri y’Ubutabera mu gutegura uyu mushinga w’itegeko.
Ikigo cy’Ibarurishamibare cya Uganda, UBOS, muri Kamena 2024 cyagaragaje ko abatuye muri iki gihugu bageze kuri miliyoni 45,9%. Muri bo harimo miliyoni 2,3 bafite imyaka 60 kuzamura.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bakuru bwagaragaje ko 85% muri bo batitabwaho cyangwa bagahezwa, mu gihe 46,6% bahohoterwa mu gihe bakeneye amafaranga, 49% bagatotezwa n’ababitaho ndetse n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!