Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri ushinzwe ingufu no gutunganya umutungo uri munsi y’ubutaka, Dr Ruth Nankabirwa Ssentamu, yatangaje ko aha hantu hazacukurwa imyobo 457 yo kunyuzamo iyi peteroli.
Minisitiri Nankabirwa yasobanuye ko imyobo 74 yamaze gucukurwa, irimo 63 yacukuwe muri Tilenga n’icyenda yacukuwe muri Kingfisher.
Ikigo TotalEnergies cy’Abafaransa gifite imigabane 56,7% muri Tilenga na Kingfisher, indi ikaba iy’ikigo CNOOC Uganda Ltd cy’Abashinwa na UNOC ya Uganda. Bisobanuye ko iyi peteroli izacukurwa ku bufatanye bw’ibi bigo byose.
Uyu muyobozi yatangaje ko kugeza ubu Uganda ibitse peteroli yakuzura utugunguru miliyari 6,5, kandi ko igikora ubushakashatsi ku handi hantu ishobora kuba iri kugira ngo icukurwe.
Yagize ati “Minisiteri iri gukora ubushakashatsi bw’ibanze kibaya cya Moroto-Kadam kugira ngo imenye niba peteroli na gaz bihari. Ubushakashatsi nk’ubwo kandi bwaratangiye mu kibaya cya Kyoga.”
Ubushakashatsi bumaze imyaka myinshi bwemeje ko mu kibaya cya Albertine harimo peteroli nyinshi ariko umushinga wo kuyicukura wari waradindiye bitewe n’imbogamizi zirimo ubwumvikane buke hagati y’abafatanyabikorwa, kubura ibikorwaremezo bikenewe no kubura igishoro.
Standard Bank (Stanbic) yo muri Afurika y’Epfo na Banki y’Ubucuruzi y’u Bushinwa (ICBC) biherutse kwemera guverinoma ya Uganda kuyiha inguzanyo yo kuyifasha kubaka umuyoboro w’ibilometero 1.443 uzavana peteroli muri Albertine, ukayigeza muri Tanzania. Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari eshanu z’amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!