00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda irashinjwa gukerensa Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 09:03
Yasuwe :

Inyandiko yavumbuwe ya guverinoma ya Uganda irerekana ko icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu byitezwe ko kizaba kimwe mu bizica abantu benshi mu mezi atandatu, aho muri Mata umwaka utaha abagera ku 1200 bazaba baracyanduye 500 kikabahitana.

Iyi nyandiko ya Minisiteri y’ubuzima iteganya ko abantu 250 bazahitanwa na Ebola muri Mutarama, bitewe n’ubwiyongere bwayo mu gihe uyu mubare uziyongera bakagera kuri 499 hagati ya Werurwe na Gicurasi.

Kugeza ubu hari abantu 136 bimaze kwemezwa ko banduye Ebola barimo 53 bishwe nayo kuva muri Nzeri uyu mwaka kandi iyi ndwara ikomeje gukwirakwira mu turere umunani harimo na Kampala.

Ikinyamakuru Telegraph kikaba cyanditse ko bisa nk’aho amakosa yo guhishira icyorezo n’ubukana bwacyo yakozwe muri Wuhan kuri Covid-19 arimo kwisubiramo muri Uganda kuri Ebola.

Kivuga ko kugeza ubu umwuka atari mwiza hagati ya guverinoma ya Uganda n’abaterankunga, mu gihe abayobozi mu nzego z’ibanze nabo bafite ubwoba bwo kugaragaza uko ikibazo kimeze by’ukuri ku bayobozi bakuru, ibyafatwa nko kubavuguruza.

Ikindi kibazo gihari ni uko abakora mu nzego z’ubuzima badafite ibikoresho bihagije bibarinda kwandura ndetse abashyizwe mu kato bakaba bicwa n’inzara kugeza ubwo bamwe batoroka bakajya gukwirakwiza ubwandu.

Umwe mu baganiriye na Telegraph yavuze ko ‘hari ukubona ko Ebola ari ikibazo gito kandi kirimo gukurikiranwa ariko ku rundi ruhande akaba ari nk’igisasu gishobora guturika kigahitana benshi kuko nta ngamba zikomeye zirimo gushyirwa mu bikorwa mu guhangana n’iki cyorezo’.

Muri Uganda kandi hari ikindi kibazo gikomeye cyo kumvisha abaturage kujya ku mavuriro aho kujya mu bavuzi gakondo. Iyi myumvire ituma ubwandu bukwirakwira cyane cyane mu gushyingura uwishwe na Ebola kuko badakurikiza amabwiriza abigenga.

Urugero ni aho mu cyumweru gishize abantu 23 banduye nyuma yo gushyingura uwishwe na Ebola bakurikije imigenzo ya Islam. Kugeza ubu batatu mu bitabiriye iyo mihango barapfuye.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aherutse gutegeka ko abavuzi gakondo n’abapfumu bahagarika kuvura muri iki gihe icyorezo cya Ebola gikomeje guca ibintu muri iki gihugu.

Uganda irashinjwa gukerensa Ebola nk'uko Wuhan yabikoze kuri Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .