Ku wa 31 Mutarama 2022 ni bwo Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, nyuma y’igihe ufunzwe kubera ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.
Ni ibibazo birimo uburyo Abanyarwanda bahohoterwaga muri icyo gihugu, ku buryo byageze aho u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.
Byari byitezwe ko ubucuruzi hagati ya Uganda n’u Rwanda buzazamuka mu 2022 nyuma y’ifungurwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi no koroshya ingamba zo kwirinda Cvid-19.
Imibare iheruka yatanzwe na Minisiteri y’Imari yerekeye ibyo Uganda yohereje mu mahanga yerekana ko agaciro kabyo kaguye mu mezi atatu yarangiye muri Werurwe 2022.
Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 826,2 z’amashilingi, ni ukuvuga n’ibihumbi 220 by’amadolari buri kwezi ugereranyije na miliyari 62,6 z’amashilingi angana na miliyoni 16,6 z’amadolari mu 2019.
Ku rundi ruhande Uganda yacuruzanyije byinshi na Sudani y’Epfo n’u Burundi ariko hagati ya Tanazania, Kenya n’u Rwanda biragabanuka.
Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko Sudani y’Epfo yacuruzanyije na Uganda ibifite agaciro kagera kuri miliyoni 63,19 z’amadolari.
Ihuriro ry’abanyenganda muri Uganda, ryatangaje ko nta kintu bigeze bohereza mu Rwanda kuva imipaka yafungurwa. Uretse urujya n’uruza rw’abantu rushoboka, iby’ibihererekanya ry’ibicuruzwa ngo riracyari agatereranzamba.
Mu gihe idindira ry’ubucuruzi rikomeza gufata igihe kirekire, ibihugu byombi kimwe na Tanzania na Kenya byari bihanze amaso isoko ry’abagera kuri miliyoni 95 batuye DR Congo. Kugeza ubu, ntibiramenyekana uko intambara iherutse kwaduka mu Burasirazuba bwa DR Congo izagira ingaruka ku bucuruzi.
Imibare yo muri Banki ya Uganda muri Mutarama 2022, igaragaza ko Uganda yohereje muri RD Congo ibicuruzwa bya miliyoni 74,3 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 29,9 z’amadolari mu Ukuboza 2021.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rugeze kure runoza ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa bitandukanye biva muri Uganda bitangire kwinjira mu gihugu ndetse n’ibyoherezwayo byambuke umupaka nta nkomyi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ko mbere y’ifungwa ry’umupaka hari nk’ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda ubu bikorerwa mu Rwanda, ku buryo hari ibikeneye guhabwa umurongo mu bucuruzi bw’ibihugu byombi.
Yakomeje ati "Niba mu Rwanda twaratumizaga ikintu iki n’iki, ubu tukaba dusigaye tucyikorera muri iyi myaka ibiri tumaze tudacuruzanya na Uganda, icyo tuzemera ko kiza guhatana n’ibya hano, hari ibipimo tugomba gushyiraho."
"Gushyiraho ibipimo ntabwo ari ukubuza ubucuruzi, ni ukugira ngo Abanyarwanda barye cyangwa bagure ibintu byujuje ubuziranenge."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!