00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Intambara yarose mu biga muri ‘Mbarara High School’ hitabazwa polisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 01:10
Yasuwe :

Ishami rya Polisi rishinzwe guhosha imyigaragambyo muri Uganda niryo ryitabajwe ubwo muri Mbarara High School havukaga imirwano ikomeye hagati y’abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane n’abiga mu wa Gatandatu.

Amakuru dukesha Chimpreports avuga ko iyi mirwano yabaye ku wa Kane yakomerekeyemo mu buryo bukomeye abanyeshuri 11, bose bakaba bajyanywe ku bitaro.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyi mirwano yatewe no kutumvikana hagati y’abanyeshuri bitegura gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (abiga muwa Kane) n’abitegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye biga mu wa gatandatu.

Abiga mu wa kane ngo bashinje abiga mu wa gatandatu gusagarira mugenzi wabo, ibintu byavuyemo intonganya kugeza n’aho barwanye.

Iyi mirwano yabaye mu masaha ya nijoro yaje gufata indi ntera kugeza n’aho abanyeshuri basohotse ikigo batangira no gusahura amaduka aherereye ku muhanda Mbarara-Bushenyi.

Nyuma yo kubona ko ibintu bigenda bikomera ubuyobozi bw’ikigo bwitabaje polisi na yo yohereza abashinzwe guhosha imyigaragambyo ari na bo basubije aba banyeshuri mu kigo.

Amakuru ahari ni uko kugeza ubu ubuyobozi bw’ikigo bwafashe icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri bose biga mu wa kane no mu wa gatandatu, bakazasubira ku ishuri nyuma y’ibyumweru bibiri baherekejwe n’ababyeyi.

Abanyeshuri ba ‘Mbarara High School’ barwanye hitabazwa polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .