Iyi raporo igaragaza ko ikibazo izi mpunzi zifite gifitanye isano n’igabanuka ry’inkunga y’ibiribwa yatangwaga ndetse n’ingamba zashyiriweho guhangana na COVID-19.
Mu bafite inzara harimo abana basaga 135130 bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bakeneye kwitabwaho bwangu.
Impuguke zo muri Integrated Food Security Phase Classification (IPC) yakoze iyo raporo zivuga ko iki kibazo gishobora kurushaho gukara mu gihe inkunga igenerwa impunzi yakongera kugabanywa.
Muri Mata, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) muri Uganda ryatangaje igabanuka rya 30% ku mafunguro ndetse n’amafaranga agenerwa impunzi zirenga miliyoni 1.4 zahuze imvururu mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Umuyobozi wa PAM muri Uganda, El-Khidir Daloum, yagize ati “Ibi byahuriranye n’itangira ry’icyorezo cya COVID-19 muri Uganda na gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho na Guverinoma ya Uganda, yanarebaga inkambi z’impunzi.’’
Yavuze ko kubera guhagarika ingendo, impunzi zitashoboye kugera hanze y’inkambi ngo zibone ibiribwa byunganira inkunga itangwa na PAM binyuze mu mirimo y’ubuhinzi n’ibindi.
PAM yateguje ko ishobora kugabanya inkunga itanga ho 30% muri uku kwezi.
Inkambi ya Bidi Bidi iri mu Majyaruguru ya Uganda, icumbikiye abarenga 232,000 iri mu zibasiwe cyane.
Daloum yavuze ko PAM ikeneye miliyoni $15.3 kugira ngo ishobore kugaburira impunzi ziri mu nkambi kugera mu mpera z’umwaka.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zagaragaje impungenge ko ibura ry’ibiribwa rishobora gutuma impunzi nyinshi zigira inzara ndetse bigateza ibibazo mu duce zibarizwa.
Umuyobozi mu Ihuriro riharanira Uburenganzira bwo kubona amafunguro, Food Rights Alliance, Jude Ssebuliba, yavuze ko iki kibazo gikomeye.
Ati "Iyi ni intandaro ikomeye y’umutekano muke. Biragoye kugenzura umuntu ushonje.’’
Yavuze ko abantu bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa cyari gihangayikishije benshi, ndetse cyakajije umurego kubera igihugu gihanze amaso inkunga z’amahanga mu kugaburira impunzi.
Muri Nzeri, Uganda yohereje ingabo muri ako gace nyuma y’amakimbirane yahuje abaturage n’impunzi ubwo bahuriraga ku mugezi, hakagwa abantu 10.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!