ASP Nampiima Faridah ukora mu ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko mu mpanuka zabaye harimo 60 zahitanye ubuzima bw’abantu, 213 zari zikomeye na 114 zoroheje.
Yakomeje ati "Abantu 341 bakoze impanuka muri icyo gihe, maze 67 muri bo barapfa naho 274 barakomereka. Impanuka 119 zabaye muri iyi minsi ibiri gusa, muri izo abantu 21 zahitanye abantu, 62 zari zikomeye, 36 zari zoroheje."
Mu mpanuka zose zabaye mu minsi ibiri ishize zarimo abantu 111, barimo 23 bapfuye na 88 bakomeretse.
Muri icyo gihe kandi ibyaha byo mu muhanda byakozwe byageraga ku 9,679.
ASP Nampiima yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha byo mu mihanda, aho muri icyo gihe hafashwe perimi zitemewe 837.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!