Dr Baltazar Kasirivu-Atwooki yarashwe ari mu modoka, gusa we n’umushoferi we ntacyo bigeze baba. Bivugwa ko bari batezwe n’abantu bashaka kubica mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Dr Kasirivu ari guhatanira kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda nk’umukandida wigenga.
Kuri uyu wa Kane, Uganda irinjira mu matora ya Perezida wa Repubulika aho cyane cyane Museveni na Bobi Wine aribo bahanzwe amaso nk’abafite abaturage benshi babashyigikiye.
Ku rundi ruhande, umutekano ukomeje gukazwa mu Mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo aho imodoka za gisirikare zimaze iminsi zijya mu bice bitandukanye by’igihugu mu kwirinda ko hagira igihungabanya aya matora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!