00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Imisambi ifatwa nk’ikirango cy’igihugu iri gucika

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 16 February 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Muri Uganda hari impungenge ko imisambi isanzwe ifatwa nk’ikirango cy’igihugu ishobora gucika, mu gihe hatagira igikorwa.

Imisambi ni ubwoko bw’inyoni zifite isunzu ku mutwe riri mu ibara rya zahabu, umuhogo utukura n’amaguru maremare y’umukara. Ubu bwoko bw’inyoni bufatwa nk’ikirango cy’igihugu muri Uganda.

Iyi nyoni by’umwihariko ni nayo iri mu ibendera rya Uganda, ndetse amakipe yose y’igihugu mu mikino itandukanye yitiriwe imisambi (Cranes).

Nubwo imisambi ifatwa nk’inyoni ifite agaciro gakomeye muri Uganda, iri kugenda ikendera ku buryo ishobora kuzimira burundu mu gihe nta cyaba gikozwe ngo irindwe nk’uko abahanga mu bidukikije babivuga.

Imisambi yahoze ari myinshi muri Uganda. Mu myaka ya 1970, habarurwaga hejuru y’ibihumbi 100, gusa kuri ubu hasigaye imisambi ibarirwa mu bihumbi 10 gusa.

Izi nyoni zashyizwe ku rutonde rw’Umuryango Mpuzamahanga uharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (IUCN) rw’inyamaswa ziri mu kaga k’ubushyuhe bukabije muri Uganda.

Iki kibazo giterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, guhinga mu bishanga bigatuma byangirika, imisambi ikabura aho ituragira amagi ndetse n’aho ibona ibiribwa cyane ko iba mu bishanga.

Nubwo amategeko yo muri Uganda arengera imisambi, abahinzi bo mu burengerazuba bw’igihugu babona ko izi nyoni zibangamira ubuhinzi bwabo bigatuma bakoresha imiti yica udukoko cyangwa se bakayiroga ari nabyo bitera icyendera ryayo.

Guverinoma ya Uganda hamwe n’imiryango itandukanye irimo gukora ibishoboka byose ngo izi nyoni zifatwa nk’ikirango cy’igihugu zitazimira.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaganye abatema ibishanga, ndetse atangaza ko umwaka wa 2025 uzaba umwaka wo kurengera ibishanga.

Guverinoma ya Uganda kandi yashyizeho itsinda ry’abantu bashinzwe gukurikirana aho imisambi yororokera kugira ngo harindwe ko yicwa cyangwa ikibwa.

Si ibyo gusa kuko hashyizweho n’ingamba zo gukaza umutekano w’izi nyoni, aho uzajya afatwa yagize uruhare mu kwica imisambi cyangwa kuyiba azajya ashyikirizwa ubutabera.

Imisambi ifatwa nk'ikirango cy'igihugu cya Uganda ariko ikomeje gukendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .