Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko Komisiyo ishinzwe itumanaho muri icyo gihugu yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika uburyo bwose bushobora gutuma imbuga nkoranyambaga zikora ndetse n’ubundi buryo bwo guhanahana ubutumwa.
Hari umwe mu batanze amakuru wavuze ko abayobora ibigo by’itumanaho babanje guhamagarwa kuri telefone, babwirwa mu gasuzuguro ko bagomba gufunga izo mbuga nkoranyambaga.
Iryo funga ry’imbuga nkoranyambaga ni ukwihimura cyane cyane kuri Facebook iherutse gusiba konti zifite aho zihuriye na Leta n’ishyaka riri ku butegetsi.
Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zafunzwe harimo Facebook, Twitter, WhatsApp, Signal na Viber.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Museveni yavuze ko Facebook ikwiriye kuburirwa niba yihaye gufunga konti z’abarwanashyaka b’ishyaka NRM.
Yagize ati “Facebook yahisemo gufunga ubutumwa bw’abarwanashyaka ba NRM. Kuki babikoze? Nabwiye abantu bacu kubaburira. Urwo rubuga nkoranyambaga niba rushaka gukorera muri Uganda, rugomba kureka buri wese akarukoresha mu bwisanzure.”
Abakoresha internet n’imbuga nkoranyambaga muri Uganda batangiye gukoresha uburyo butuma umuntu akoresha internet nta kimutangiriye buzwi nka Virtual Private Networks (VPN).
Kuwa Mbere Komisiyo y’Itumanaho muri Uganda yashyikirje ibigo by’itumanaho urutonde rw’imbuga zigera ku ijana za VPN zigomba gufungwa kugira ngo zitifashishwa n’abaturage bashaka kujya ku mbuga nkoranyambaga.
Si ubwa mbere muri Uganda bafunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora kuko byabaye mu 2016, Leta ikavuga ko ari ku mpamvu z’umutekano w’igihugu. Icyo Perezide Museveni yari ahanganye na Kizza Besigye.
Muri Uganda habarirwa abantu bagera kuri miliyoni 20 bakoresha Internet.
Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi ahanganye cyane mu matora n’umuhanzi wabaye umudepite Bobi Wine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!