00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ikosa rya “tekiniki” ryatumye abarwayi ba Covid-19 bapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Ikosa ry’imashini zitanga umwuka ku barwayi ba Covid-19, ryatumye benshi mu bari barwariye mu bitaro bya Mulago, bimwe mu bikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda bapfa.

Ku wa Gatatu nibwo iri kosa ryabayeho, imashini zari ziri gutanga umwuka ku barwayi zirahagarara, bituma bamwe bapfa nubwo hatatangajwe umubare w’abapfuye.

Kuri uwo munsi muri Uganda hapfuye abantu 49, bishoboka ko umubare munini ari abapfuye kubera icyo kibazo.

Abantu bamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri Uganda ni 584.

Perezida Museveni yavuze ko ubwo yamenyaga ko habaye iyo nsanganya, yakiraga telefoni umusubirizo imwe ku yindi imubwira ngo kanaka arapfuye, indi ngo na kanaka arapfuye.

Iki gihugu kandi gifite ibibazo mu bushobozi bwo guhangana na Covid-19 aho nibura mu bitanda 3.793 biri mu bitaro, 418 ni byo bifite ubushobozi bwizewe bwo kwakira abarwayi barembye.

Ni mu gihe kandi ku bantu bari mu bitaro muri iyi minsi, bishyura umurengera guhera kuri ambulance ijya kubafata, igitanda cyo mu bitaro, imashini zibaha umwuka n’ibindi.

Nk’umuntu woherezwa mu bitaro byigenga i Kampala, yishyura asaga ibihumbi 560 ku munsi.

Nibura ku munsi, umurwayi uri mu bitaro yishyura ibihumbi 85 Frw by’imashini imwongerera umwuka, hafi ibihumbi 30 Frw by’umuntu uba uyigenzura, ibihumbi 42 Frw by’umuganga umukurikirana, ibihumbi 56 Frw abarwa nk’ayo kwirinda ibyago ku baforomo babiri baba bashinzwe kumwitaho n’ibindi.

Mu bitaro bya Mulago habayemo ikosa ry'imashini zitanga umwuka ku barwayi ba Covid-19 bituma benshi bapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .