Aya mafaranga agomba gukoreshwa mu mwaka wa 2022-2023 akazashyirwa mu bikorwa bitandukanye birimo guhemba abakozi, amafunguro, imyambaro, ubuvuzi n’ibindi bikorwa bya gisirikare.
Ibi bikorwa byose bigomba gukorwa kugira ngo UPDF ikomeze urugamba rwayo muri RDC. Nibura buri munsi, UPDF ibarirwa ko ikoresha miliyoni 250 (miliyoni 72 Frw) buri munsi mu bikorwa by’urugamba barimo.
Inteko Nshinga Amategeko, yavuze ko hakenewe ibisobanuro by’uko aya mafaranga akoreshwa kuko imisoro y’abaturage idakwiye gutsikirira mu rugamba.
Mu 2021 nibwo Ingabo za Uganda, UPDF, zinjiye muri Congo guhangana na ADF-Nalu, umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wayogoje agace ka Beni.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!