00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda igiye kohereza abandi basirikare muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kohereza abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mutwe w’Ingabo z’Akarere zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni abasirikare batandukanye n’abamazeyo igihe, bari mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa ADF.

Kugeza ubu u Burundi na Kenya byamaze kugeza abasirikare muri RDC, hategerejwe aba Sudani y’Epfo. Barimo koherezwa mu gihe Leta ya Congo itorohewe n’urugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko abasirikare bagomba koherezwa ubu bari mu myiteguro ya nyuma.

Yanditse kuri Twitter ati "Abasirikare ba UPDF bari mu myiteguro ya nyuma mbere yo koherezwa muri RDC, mu Mutwe w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba."

Ntabwo ariko yatangaje umubare cyangwa igihe bazagerera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe nka Kenya yamaze kohereza igice cya mbere cy’abasirikare 900 yemeye gutanga, bo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Byitezwe ko aba basirikare bazaba bakorana n’Ingabo za Congo (FARDC) mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo n’ibifitanye isano n’umutwe wa M23, zikanakorana n’inzego z’ubutabazi.

Ku wa Gatatu, Ingabo za Kenya na FARDC zatangaje ko ziteguye gufatanya mu kurinda umujyi wa Goma, muri iki gihe ushobora kugwa mu maboko y’umutwe wa M23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .