Ni umuhanda uzaba ufite ibilometero 332, ukaba wari umaze imyaka umunani utegerejwe dore ko umushinga muri rusange wakabaye waratangiye mu 2016.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Perez Wamburu, yavuze ko uyu mushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyo muri Turukiya nyuma y’uko icyo mu Bushinwa bari bumvikanye kibatengushye, kigatinda gushyira mu bikorwa uyu mushinga bikaza no kurangira amasezerano impande zombi zari zagiranye asheshwe.
Amafaranga azishyurwa kuri uyu mushinga ntabwo yatangajwe, gusa ikigo cyo mu Bushinwa cyari cyasezeranyije Leta ya Uganda ko kizakoresha miliyari 2.2$ muri uyu mushinga.
Iyubakwa ry’uyu muhanda riri mu mushinga mugari Uganda ifitanye n’ibindi bihugu byo mu Karere birimo Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, wo kubaka imihanda ya gari ya moshi ihuza ibi bihugu. Ni umushinga watangijwe mu 2013 gusa ugenda uhura n’imbogamizi zirimo kubona amikoro yo kuwushyira mu bikorwa.
Byitezwe ko nta gihindutse, uyu muhanda watangira kubakwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!