00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda igiye gushyiraho itegeko rigenga kunywa inzoga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Umudepite wo muri Uganda yahawe uburenganzira bwo gutegura umushinga w’itegeko, mu gihe ryaba ryemejwe, rikazagena uburyo bwo kunywa inzoga n’ibindi bijyana na zo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Depite Sarah Opendi uhagarariye abagore bo mu Karere ka Tororo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, yagejeje kuri bagenzi be igitekerezo cyo gushyiraho itegeko rigenga kunywa inzoga.

Ni umushinga yise ’Alcohol Control Bill, 2022’, wabumbira hamwe ibibazo bijyanye no kunywa inzoga n’ingaruka zo kuyinywa birengeje urugero, ukanagenga uburyo bwo gukora, gutumiza mu mahanga, gucuruza no kunywa ibisindisha.

Ni itegeko kandi ryaba rigena uburenganzira buhabwa abacuruza inzoga, aho zigomba gucururizwa, rikabuza kugurisha inzoga ku byiciro runaka by’abantu, rikanagenga ibikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha ibinyobwa bisindisha.

Depite Opendi yavuze ko iri tegeko ryaba rigena uburyo bw’ubukangurambaga ku bibi byo kunywa ibisindisha, uburyo bwo kwita no kuvura ababaswe n’inzoga bakagira ibibazo byo mu mutwe.

Yagize ati "Gukoresha nabi inzoga biteza ibibazo byinshi by’uburwayi, bikanagira ingaruka ku mibereho n’ubukungu ndetse rimwe na rimwe bikanatuma habaho guhohotera abandi bantu nk’abagize umuryango, inshuti, abo bakorana n’umuryango mugari muri rusange."

"Nta bushobozi dufite bwo kubuza abantu kunywa, ariko Guverinoma ishobora kubigenzura. Dukwiye kugira amasaha yo kunywa. Ushobora kunywa nyuma y’akazi."

Imibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, iheruka kwerekana ko Uganda iza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu kugira abaturage banywa inzoga nyinshi, igakurikirwa n’u Rwanda.

Muri icyo gihugu gifite abaturage miliyoni 34, nibura umuturage umwe anywa litiro 23.7 ku mwaka, nk’uko byagaragajwe na raporo ya 2014 Global Status Report on Alcohol and Health.

Imibare yaje no kwerekana ko Uganda iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yaje guha Depite Opendi uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga w’itegeko.

Uganda iza imbere muri Afurika y'Iburasirazuba mu kunywa inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .