00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ibitaramo bibera mu mashuri byahagaritswe kubera abahanzi bararura abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi muri Uganda yahagaritse ibitaramo by’imiziki byajyaga bibera mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo kuko abahanzi babyitabiraga bajyaga bagaragaza imyitwarire n’imyambarire ishobora kurarura abana.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ku wa 1 Kanama 2022 yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta n’ayigenga.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko amashuri abanza n’ayisumbuye yo muri Uganda ashobora gutumira umuhanzi runaka mu rwego rwo gushimisha abanyeshuri.

Ibi byakundaga kugaragara nko mu birori abanyeshuri bakora bishimira ko barangije icyiciro cy’amashuri runaka ibizwi nka ‘Leavers Party’ cyangwa se ‘Promo Party’.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ibi bitazongera kuba kuko mu bihe bitandukanye ngo byagiye bigaragara ko abahanzi batumirwa baza bambaye mu buryo bugayitse ndetse bakarangwa n’imbyino zishobora kurarura abana.

Yavuze ko amashuri akwiriye gushaka ubundi buryo bwo gushimisha abanyeshuri binyuze mu mikino cyangwa ibindi bitaramo ariko bitarimo gutandukira.

Hafashwe iki cyemezo mu gihe hari hashize iminsi ababyeyi bo muri Uganda bagaragaza ko ibitaramo nk’ibi bishobora kubararurira abana.

Abahanzi bashyizwe mu majwi cyane harimo Sheebah Karungi na Winnie Nwagi waje no kubisabira imbabazi kubera imyitwarire yagaragaje mu 2019 ubwo yakoreraga igitaramo muri St Mary’s College Kisubi.

Muri Uganda ibitaramo by’imiziki bibera mu mashuri byahagaritswe kubera abahanzi bararura abana
Sheebah Karungi yanenzwe imyambarire yagaragaje ubwo yataramiraga muri St Mary's Kitende
Mu 2019 Winnie Nwagi yaramaganywe cyane kubera uburyo yabyinishagamo abanyeshuri bo kuri St Mary’s College Kisubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .