Uganda: Ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida bizakorerwa mu itangazamakuru gusa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kamena 2020 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Uganda, Simon Byabakama Mugenyi, yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitemewe, asaba abakandida kuzifashisha itangazamakuru mu kugeza ubutumwa bwabo ku baturage.

Hagati ya tariki 10 Mutarama na tariki 8 Gashyantare nibwo muri Uganda hateganyijwe ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, ariko nta bikorwa byo kwiyamamaza kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Amashyaka atavuga rumwe na leta akunze kwinubira ko batabasha guhabwa umwanya mu bitangazamakuru cyane cyane ibyo mu bice by’icyaro, bakavuga ko inzego z’umutekano zibabuza gukora amahuriro ya politiki.

Mugenyi yatangaje ko Komisiyo y’amatora izashyiraho itariki nyirizina y’amatora, abagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze vuba cyane muri uyu mwaka.

Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986 ntaremeza niba azongera kwiyamamaza ariko ishyaka rye NRM ryamaze kumusaba ko yazarihagararira.

Depite Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, kuwa Mbere yatangaje ko azifatanya na Kizza Besigye, ariko ntiyatangaje neza niba amashyaka yombi azatanga umukandida umwe.

Kwiyamamariza mu bitangazamakuru birasa n’amananiza ku batavuga rumwe n’ubutegetsi kuko nko mu matora ya 2011, Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru muri Uganda cyanze kwakira amatangazo yo kwiyamamaza ya Kizza Besigye kandi yemeye kwishyura.

Ibi byatumye Besigye atanga ikirego atsinda iki kigo yashinjaga kubogama kimwishyura ibihumbi $21.

Museveni wo mu ishyaka NRM ntaratangaza niba aziyamamaza ariko abayoboke baryo bamaze kwemeza ko ari we uzabahagararira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .