Ibi Gen Wamala yabitangaje ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ngo ayigaragarize ingengo y’imari izakoreshwa na Minisiteri ayoboye mu 2022/2023.
Yavuze ko imishinga yo kubaka imihanda yari iri mu ngengo y’imari ya 2021/2022 hafi ya yose yadindiye.
Ati “Umubare munini w’imishinga yaradindiye, ntabwo turi kwishyura abo twagiranye amasezerano ndetse ntidushobora no gutangira imishinga mishya mbere y’uko turangiza iyo twatangiye.”
Kugeza ibi imishinga y’imihanda yadindiye ni igera kuri 83, aho igera kuri 41 yagombaga kubakwa indi 42 ikagurwa.
Iyi mishinga yose yari ikubiye mu Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2021/2022.
Gen Katumba Wamala, yavuze ko inguzanyo zose bahawe kugira ngo bazubake iyi mihanda zatangiye kubarirwa ibirarane, aho nibura buri cyumweru iki gihugu, gikoresha miliyoni 124 z’amashilingi (arenga miliyoni 35 Frw) mu kwishyura inyungu kuri ibi birarane.
Ati “Tugereranyije buri cyumweru duhomba agera kuri miliyoni 124Shs twishyura nk’ibirarane ku nguzanyo. Mpangayikishijwe n’ubushobozi duhabwa mu ngengo y’imari, mfite ubwoba ko nidukomeza gutya bizatugora kugera ku ntego twihaye.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ikibazo bafite ari uko bahawe ingengo y’imari idahagije, yemeza ko n’iyo bahawe muri uyu mwaka na yo ntacyo izakora.
Mu Ngengo y’Imari ya 2021/2022, Ikigo gishinzwe ibijyanye n’imihanda muri Uganda cyari cyagenewe miliyari 3000Shs ariko Gen Wamala yavuze ko yari nk’agatonyanga mu nyanja.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!