00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Hari impungenge ko abanyeshuri bagera kuri 30% batazasubira ku ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Mu gihe amashuri yongeye gufungurwa muri Uganda kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka igera kuri ibiri afunzwe kubera ingamba zo kurwanya ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, hari impungenge ko abagera kuri 30% batazabasha gusubirayo.

Kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri bongeye kugaragaza ibyishimo ubwo basubiraga ku mashuri nk’uko BBC yabitangaje.

Ifungwa ry’amashuri ryamaze igihe kirekire ryagize ingaruka zikomeye ku banyeshuri. Bamwe ngo bagiye mu mirimo mu gihe abandi batwaye inda bakaba batwite cyangwa barashatse imburagihe nk’uko urwego rushinzwe igenamigambi mu gihugu rwabitangaje.

Abagera kuri miliyoni 15 z’abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’amashuri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef ryavuze ko amashuri agomba gufungurwa hirindwa ko ingaruka zagaragaye zakongera kubaho.

Amashuri amwe n’amwe muri Uganda yari yafunguwe mu Ukwakira 2020 ariko aza kongera gufungwa muri Gicurasi na Kamena umwaka ushize.

Mu gihe amashuri yari afunzwe, habayeho gucisha amasomo kuri radio na televiziyo kimwe no mu binyamakuru ariko ntibyageze kuri buri wese.

Abo mu miryango y’abifite bo bashoboraga gukoresha internet bakabasha kwiyigisha ariko abenshi ni abatandukanye n’ishuri burundu mu gihe kingana n’amezi 22.

Uganda, kimwe mu bihugu byashyizeho amabwiriza akomeye ya Guma mu Rugo ku isi, cyatangiye gufungura ibikorwa bitandukanye nubwo gitangiye kwinjira mu nkundura ya gatatu y’icyorezo cya Covid-19 kubera virusi yihinduranyije ya Omicron.

Amashuri muri Uganda yongeye gufungura nyuma y'amezi 22 afunzwe kubera Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .