Uganda: Hari gukorwa imibu izifashishwa mu kurwanya Malaria

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Mu Kigo cya Uganda cy’Ubushakashatsi kuri virusi hari kororerwa imibu izifashishwa mu kurwanya ngenzi yayo y’ingore izwi nka anopheres ikaba ari nayo itera malaria.

Ni ubushakashatsi buri gukorwa binyuze mu mushinga uterwa inkunga n’umuryango wa Bill Gates ndetse n’umugore we, Bill & Melinda Gates Foundation.

Si ubwa mbere Bill Gates ashyigikira ikoreshwa ry’imibu mu buvuzi, kuko mu 2020 na bwo yateye inkunga ikigo cya Oxitec gikora isaga miliyoni 750 yo kwifashishwa mu kurwanya ngenzi yayo yo mu bwoko bwa ‘Aedes aegypti’ itera ibyorezo nka Zika, dengue na chikungunya.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’iyi mibu iri gukorerwa muri Uganda kizarekurwa mu 2020, ikindi kizaba kirimo imibu myinshi kikarekurwa mu 2030.

Kuba imibu y’ingore ariyo yonyine itera malaria n’ibindi byorezo kuko ariyo inywa amaraso, iyi ikorwa aba ari ingabo kugira ngo nijya ibangurira iy’ingore yo muri bwa bwoko bw’itera ibyorezo icike intege ndetse no mu gihe iyo ibyaye ari ingore ijye ipfa itarageza igihe cyo kuruma abantu.

Umuyobozi w’umushinga wo gukora iyi mibu muri Uganda, Dr Jonathan Kayondo yabwiye Africanews ko bahisemo gukora izajya irwanya malaria kuko ari icyorezo cyica abantu benshi.

Ati “Intego iri hano ni ugukora imibi mishya mu kugabanya ikwirakwira rya malaria”

Dr Kayondo yavuze ko nubwo bataramenya uburyo iyi mibu izitwara neza nigera hanze bayitezeho kuzagabanya iy’ingore itera malaria.

Si ubwa mbere ubushakashatsi nk’ubu bukozwe kuko no mu 2019, abashakashatsi bo muri Burkina Faso barekuye imibu nk’iyi yakorewe muri laboratwari kugira ngo barwanye itera malaria.

Uganda hari gukorerwa imibu izifashishwa mu kurwanya malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .