00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Hakozwe imyigaragambyo ikomeye imbere ya ambasade ya EU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2022 saa 03:15
Yasuwe :

Abaturage babarirwa mu magana bigaragambirije imbere y’ibiro bya Ambasade y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) i Kampala muri Uganda, bamagana imyanzuro iheruka gutangazwa n’Inteko Ishinga amategeko y’uwo muryango.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri, ahakorera iyo ambasade muri Crested Towers mu murwa mukuru Kampala.

Iyo myazuro yo ku wa 14 Nzeri 2022, yasabaga ibihugu gushyira igitutu kuri Uganda na Tanzania, ngo bihagarike umushinga uhuriweho wo gucukura peteroli mu Kiyaga cya Albert.

Byatumye abaturage bigaragambya bafite ibyapa byanditseho amagambo atandukanye, bimwe biti "peteroli yacu ni icyizere cyacu", "EU ubaha Abanyafurika n’imitungo kamere yabo" n’ibindi.

Uganda ivuga ko ifite ibirombe bishobora gucukurwamo peteroli isaga utugunguru miliyari 1.4, ndetse muri Gashyantare, ibigo China National Offshore Oil Corporation na TotalEnergies byavuze ko hakenewemo ishoramari rya miliyari zisaga 10 z’amadolari ya Amerika.

Ni umushinga ibi bigo birimo gufatanyamo na Uganda National Oil Company na Tanzania Petroleum Development Corporation.

Biteganywa ko peteroli yacukuwe izajya inyuzwa ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, inyuze mu muyoboro uhuza ibihugu byombi.

Inteko ya EU yaje gutangaza ko gucukura iyi peteroli, ku ruhande rwa Uganda byashyira mu kaga abaturiye ibice bizaba bicukurwamo cyangwa byegereye inzira izanyuzwamo iyi peteroli.

Harimo kandi ko bishobora kwangiza umutungo kamere w’amazi, guhungabanya imibereho y’abahinzi, ibinyabuzima byo mu mazi n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ni mu gihe ngo ku ruhande rwa Tanzania, ibikorwa remezo bizubakwa mu gace kibasirwa n’imitingito, ku buryo byahungabanya ibikorwa bibera mu mazi, nk’uko byemejwe na Komisiyo yo mu Buholandi ishinzwe isesengura ku bidukikije.

Iyo komisiyo muri raporo yayo, ngo yagaragaje ko "uburyo bwo gukoresha amazi n’ibishanga buteye impungenge, ko bushobora kugira ingaruka mbi."

Inteko yanavuze ko basanga gucukura iyi peteroli, byatuma Uganda yohereza mu kirere carbone isaga toni miliyoni 34 ku mwaka, mu gihe isi ifite intego zo kugumisha izamuka ry’ubushyuhe munsi ya dogere celcius 1.5, hagamijwe gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Iyi mishinga yo gucukura peteroli ngo yanagira ingaruka ku baturage basaga 118 000, ndetse bamwe inzu zabo zagiye zangizwa hakorwa imihanda igera ahubakwa uruganda.

Ku bandi, ngo ubutaka bwabo bwarafatiriwe ku buyo babutakajeho uburenganzira bwo kuba babukoresha icyo bashaka, mu gihe abandi batahawe ingurane ikwiye.

Imyanzuro ikomeza iti "Ibyo byahungabanyije imibereho yabo mu by’ubukungu, ku buryo abantu bimurwa badashobora kubona ibitunga imiryango yabo, kohereza abana ku mashuri cyangwa kubasha kwivuza, ugasanga uburenganzira bwabo butubahirizwa."

Iyi nteko yasabye ibihugu binyamuryango gushyira igitutu kuri Uganda, kugira ngo abantu bimurwa badahawe ingurane ikwiye basubizwe amasambu yabo.

Yakomeje isaba "EU n’umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu gikomeye ku kuyobozi bwa Uganda na Tanzania ndetse n’abashyigikiye uyu mushinga hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, kugira ngo bahagarike ibikorwa byo gucukura peteroli mu byanya bikomye, harimo inkengero z’Ikiyaga cya Albert"

Ni imyanzuro yarakaje ubuyobozi bwa Uganda, inteko ishinga amategeko yayo iza gusohora itangazo ivuga iki gihugu gifite ubusugire butagomba kuvogerwa.

Byongeye, ngo iyo myanzuro yashingiye ku makuru y’ibinyoma ku buryo bwo kurengera ibidukikije n’uburenganzira bwa muntu.

Ubwo iyi myanzuro yari imaze gusohoka, Perezida Museveni yanditse kuri Twitter ko byanze bikunze, uyu mushinga ugomba gukomeza hakurikijwe ibikubiye mu msezerano yasinywe hagati ya Guverinoma, TotalEnergies na CNOOC.

Yakomeje ati "Twibuke ko Total Energies ariyo yanyumvishije neza iby’uyu mushinga w’umuyoboro wa peteroli, nibahitamo gutega amatwi Inteko ishinga amategeko ya EU, tuzashaka undi twakorana."

Museveni yashimangiye ko byanze bikunze, mu 2025 peteroli igomba kuba yabonetse, ku buryo abaturage badakwiye kugira impungege.

Bari bafite ibyapa bisaba EU kubaha agahenge
Abapolisi boherejwe ku bwinshi ahaberaga imyigaragambyo
Polisi yahagobotse, ikoma imbere abigaragambya
Abakozi ba ambasade bageze aho basohoka mu biro
Abigaragambya bashakaga kwinjira muri ambasade
Abaturage bari bafite ibyapa byikoma EU
Abaturage bigaragambirije kuri Crested Towers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .