Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bagiye bashinja Leta kujyana abasivile mu nkiko za gisirikare igamije kubatera ubwoba.
Ibikorwa nk’ibi biheruka kuba kuri Dr Kiiza Besigye wajyanywe mu rukiko rwa gisirikare ashinjwa kugambanira igihugu no gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko urubanza rwe rwimurirwa mu rukiko rwa gisivile.
France 24 yatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera ya Uganda yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yateguye umushinga w’itegeko riteganya irengayobora ku byaha abasivile bazajya baburanishwaho n’inkiko za gisirikare, ariko ukaba utegerejwe kwemezwa na Guverinoma mbere yo kugezwa imbere y’abashingamategeko.
Iri tegeko riramutse ritowe vuba rishobora gutuma urubanza rwa Dr Besigye rusubizwa mu rukiko rwa gisirikare.
Sosiyete Sivile ya Uganda yanenze iri tegeko ivuga ko impamvu ryatekerejwe zishingiye kuri politike.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!