00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Hagiye gushyirwaho itegeko rizatuma Dr. Besigye asubizwa mu Rukiko rwa Gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 April 2025 saa 05:17
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gushyiraho itegeko rizemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivile ku byaha bimwe na bimwe nubwo Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu rwategetse ko abasivile batagomba kujyanwa mu nkiko za gisirikare.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bagiye bashinja Leta kujyana abasivile mu nkiko za gisirikare igamije kubatera ubwoba.

Ibikorwa nk’ibi biheruka kuba kuri Dr Kiiza Besigye wajyanywe mu rukiko rwa gisirikare ashinjwa kugambanira igihugu no gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko Urukiko rw’Ikirenga rutegeka ko urubanza rwe rwimurirwa mu rukiko rwa gisivile.

France 24 yatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera ya Uganda yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yateguye umushinga w’itegeko riteganya irengayobora ku byaha abasivile bazajya baburanishwaho n’inkiko za gisirikare, ariko ukaba utegerejwe kwemezwa na Guverinoma mbere yo kugezwa imbere y’abashingamategeko.

Iri tegeko riramutse ritowe vuba rishobora gutuma urubanza rwa Dr Besigye rusubizwa mu rukiko rwa gisirikare.

Sosiyete Sivile ya Uganda yanenze iri tegeko ivuga ko impamvu ryatekerejwe zishingiye kuri politike.

Hagiye gushyirwaho itegeko rizemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .