Uganda: Guverinoma yabuze amafaranga, yanzura kutishyura abakozi amafaranga y’ingendo n’ayo kurya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda yahagaritse kwishyura abakozi bayo byinshi mu byo bemererwaga n’amategeko kubera ikibazo cy’ubuke bw’amafaranga. Muri ibyo batazajya bahabwa muri iyi minsi harimo amafaranga yo kurya hamwe n’ay’ingendo.

Minisiteri y’Imari yatangaje ko abandi bakozi bose bimwe mu byo bagenerwaga batazongera kubibona kugeza mu gihe kitazwi usibye abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, abo muri Minisiteri y’Ingabo n’izindi nzego z’ingenzi.

Mu byo abakozi bandi batazongera guhabwa harimo amafaranga yo kurya saa sita, amafaranga ya lisansi abarwa ku bilometero umuntu yakoze, ay’ingendo, ayishyurwa uwakoze amasaha y’ikirenga n’ibindi.

Ni amafaranga wasangaga agize igihe kinini cy’umushahara w’abakozi kuko mu busanzwe ayo bahembwa yabaga ari make cyane.

Minisitiri w’Imari muri Uganda, Matia Kasaija, yatangaje ko ikibazo cyabayeho atari ubukene ahubwo ari ubuke bw’amafaranga. Ngo Guverinoma hari aho iteganya kubona inguzanyo mu gihe kiri imbere ku buryo izifashishwa mu gukemura ikibazo.

Guverinoma ya Uganda yagize ikibazo cy'amafaranga make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .