Uganda: Gen Tumukunde mu mugambi wo gushaka umukandida umwe uzahatana na Museveni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Kamena 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Lt Gen Henry Tumukunde wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yasabye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu kwishakamo umukandida umwe akaba ari we ashyigikira kugira ngo azahangane na Museveni, mu matora yo mu 2021.

Uyu mugabo ukurikiranywaho ibyaha by’ubugambanyi no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro byo kwishyira hamwe mu matora kw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi byatangiye.

Ati “Icyo ndimo kugaragaza ni uko dushyize hamwe twaba duhagije. Twemeranyije ku cyerekezo kimwe, niteguye kubishyigikira. Icyo nsaba bose ni uko dushyira hamwe tugahuriza ku ntego”.

Gen Tumukunde yakomeje avuga ko yaganiriye n’abo mu mashyaka atavuga rumwe kuri iyi ngingo yo guhuriza hamwe imbaraga. Barimo Dr Kizza Besigye, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Maj Gen Mugisha Muntu.

Yavuze kandi ko yanahuye n’abo mu ishyaka riharanira demokarasi kandi ateganya no guhura n’abayobozi b’andi mashyaka, hagamijwe gushaka umukandida umwe uzabahagararira mu matora ya 2021.

Muri Werurwe uyu mwaka, Gen Tumukunde yatangarije Komisiyo y’Amatora ko aziyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2021.

Gen Tumukunde w’imyaka 61 muri iyo baruwa yanasabye gutangira ibikorwa byo gushaka ibisabwa. Yavuze ko azegera amatsinda atandukanye abona ko azashyigikira ibitekerezo bye, kandi afite icyizere ko komisiyo izakora mu bwisanzure ikamufasha.

Gen Tumukunde yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda muri Werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .