Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama mu 2023, nibwo Muhoozi uri mu ruzinduko mu Karere ka Mbale yitabiriye amasengesho yabereye muri iyi Katederali yitiriwe Mutagatifu Andereya.
Amakuru dukesha NBS avuga ko ubwo abandi batangaga amaturo, Gen Muhoozi yatanze miliyoni 20 z’amashilingi (arenga gato miliyoni 5Frw) ngo azifashishwe n’iyi Katederali mu bikorwa by’iterambere.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Muhoozi yatangiye uruzinduko mu burasirazuba bwa Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha igisa n’ishyaka yatangije yise ’MK Movement’.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ahura ndetse akaganira n’abayobozi n’abaturage b’i Mbale.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!