Shartsi Kutesa Musherure ni umuvandimwe w’umugore wa Gen Muhoozi, Charlotte Kainerugaba. Asanzwe ari Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, uhagarariye agace ka ‘Mawogola North’ mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Mu gihe muri Uganda hateganyijwe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, byari bitegenyijwe ko Shartsi Kutesa Musherure azongera kwiyamamaza.
Kongera kwiyamamaza kwa Shartsi Musherure ni icyemezo cyamuteranyije na murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba na Se wabo wa Gen Muhoozi witwa Sodo Aine Kaguta, kuko nawe ashaka uyu mwanya wo mu Nteko.
Mu guhosha uyu mwuka mubi, ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, Shartsi Musherure yatangaje ko atakiyamamaje, nyuma yo kubisabwa na Perezida Museveni.
Yavuze ko iki cyemezo yagifashe “Mu kubaha Perezida akaba na Chairman w’ishyaka NRM, hagamijwe kubungabunga ubumwe mu ishyaka rya NRM.”
Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yashimye iki cyemezo cya muramu we cyo kutiyamamaza.
Ati “Ku bijyanye na Mawogola North, ndashima mushiki wanjye Shartsi. Imyanya yo muri Guverinoma si yo igena uwo umuntu ari we. Shartsi ahawe ikaze muri uru rugendo.”
Nyuma yo guharirwa na Shartsi Musherure, kuri uyu wa Mbere murumuna wa Perezida Museveni, yasuye agace ka Mawogola North ashaka guhagararira mu Nteko kugira ngo aganire n’abaturage baho.
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/perezida-museveni-yabujije-muramu-wa-gen-muhoozi-kongera-kwiyamamaza



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!