Eddie mutwe asanzwe akorana bya hafi na Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine. Bombi bahuriye mu ishyaka NUP, ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku wa 27 Mata 2025 nibwo Bobi Wine yatangaje ko Eddie Mutwe yaburiwe irengero.
Yakomeje avuga ko yashimuswe n’abasore bambaye impuzankano z’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda (SFC) bamukuye mu Karere ka Mukono.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yahise asubiza Bobi Wine, amubwira ko ariwe ufite Eddie Mutwe.
Ati “Ari mu nyubako yanjye yo hasi (Basement). Ari kwiga Ikinyankole. Ni wowe utahiwe.”
Yakomeje avuga ko Eddie Mutwe agifatwa bahise bamwogosha ubwanwa.
Ati “Ubwanwa nicyo kintu cya mbere abasore bamukuyeho. Nyuma yo kurangiza kurira no kunyara.”
Ubu butumwa Gen Muhoozi yabukurikije ifoto ya Eddie Mutwe, bigaragara ko yicaye ahantu hasi ndetse yogoshe ubwanwa.
Gen Muhoozi amaze igihe ahanganye na Bobi Wine ukunze kumwibasira na Perezida Museveni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!