Yabitangarije mu kiriyo cy’inshuti ye babanye na we wabaye umuyobozi wa Polisi ya Uganda, John Cossy Odomel, ubwo bamusezeragaho muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga muri Ntinda.
Gen. Kayihura yavuze ko uyu mugabo witabye Imana we yari agihabwa umwanya mu bikorwa bitandukanye by’inzego z’umutekano, mu gihe we yabaye yigijweyo.
Ati “Si nkanjye, we yari agihabwa umwanya agatanga umusanzu. Njye nibereye mu cyaro, amakuru nyamenyera kuri internet.”
“Ubwo ntagitumirwa mu bikorwa byanyu, ndumva nkwiriye kubaza nti ni irihe kosa nakoze? Umuntu wahoze ari umukuru wa Polisi? Ubu nta kintu nafasha?”
Gen. Kayihura kandi yavuze ko Odomel baziranye ari umugabo w’umunyamurava kandi uhorana imbaraga.
Daily Nation yanditse ko uyu mugabo yasabye abayoboye Polisi ya Uganda gushyira ingufu mu kuzuza ikigo cy’ubuvuzi bwa cancer yatangiye kubaka mu 2014 ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Kale Kayihura wabaye mu gisirikare cya Uganda nyuma akaza kugirwa Umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu ni umwe mu bantu bahoze ari inshuti z’akadasohoka za Perezida Museveni ariko baza gushwana.
Ku wa 13 Kamena 2018 ni bwo Kayihura yatawe muri yombi mu buryo bwatunguranye, nyuma y’amezi atatu akuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi.
Yashinjwaga kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara, kugenzura igisirikare no gufasha mu ‘ishimuta’ no gucyura Abanyarwanda bari mu buhungiro muri Uganda.
Nyuma uyu mugabo yaje kurekurwa ndetse muri Nyakanga agaragara mu basirikare 110 Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!