00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Colonel Chris Magezi yagizwe umuvugizi w’ingabo w’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 March 2025 saa 04:50
Yasuwe :

Colonel Chris Magezi usanzwe akorera mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagizwe umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, nyuma y’uko umuvugizi w’ingabo Maj. Gen. Felix Kulayigye agiye mu kiruhuko.

Itangazo ryasohowe na UPDF rivuga ko Col. Magezi ari we wafashe umwanya w’umuvugizi w’agateganyo mu gihe umuvugizi wari usanzweho ari mu kiruhuko kizamara ukwezi.

Riti “Umuvugizi nyakuri Maj. Gen. Felix Kulayigye, ari mu kiruhuko kandi biteganyijwe ko azagaruka mu kazi nyuma y’iminsi 30. Abaturage n’itangazamakuru bazakomeza guhabwa amakuru uko bikenewe.”

UPDF yashimangiye ko ibiro bishinzwe itumanaho bizakomeza gukora kandi iyi nzibacyuho izanogera buri wese.

Col. Magezi yagizwe umuvugizi wa UPDF w'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .