Uganda: CMI yagabye igitero ku nzu z’ibanga z’urwego rushinzwe iperereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Kane Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, rwagabye igitero ku nzu ebyiri z’ibanga z’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, ziri i Kyengera muri Wakiso n’i Kisaasi hafi y’urusengero rwa Bahai, i Kampala.

Amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko abasirikari bose bari barinze izo nzu bafashwe bakajyanwa kugira ibyo babazwa. Abahaye Daily Monitor amakuru bavuze ko ibyo byabaye nyuma yuko ku wa Gatatu Perezida Museveni ahamagaje umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda mu biro bye.

Umwe yagize ati “Yagarutse afite ubwoba. Ntabwo tuzi uko byagenze. ”

Perezida Museveni yari yahuye n’abahagarariye inzego z’umutekano ku wa Kabiri barimo na Col Bagyenda, ariko yongera kumutumizaho mu biro bye ku munsi ukurikiyeho.

ISO ikunze gushinjwa ibyaha byo kugira inzu z’ibanga ikoreramo iyicarubozo, Minisitiri w’Umutekano Gen. Elly Tumwine, aherutse kwemeza ko inzego z’ubutasi zifite inzu z’ibanga ariko ahakana ko zikorerwamo iyicarubozo.

Kuri uyu wa Gatandatu hari abavuze ko Col Kaka atigeze agaragara mu biro ku wa Gatanu bikaba bikekwa ko yaba yarajyanywe kugira ibyo abazwa.

Iri genzura ku nzu za ISO rije nyuma y’amezi abiri abakozi umunani b’urwo rwego bakora mu ishami ry’ikoranabuhnaga bari mu bwihisho nyuma yuko mugenzi wabo Simon Peter Odongo, afashwe akagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikari.

Nyuma yo gufatwa k’uwo mukozi ntacyo urwo rwego akorera cyangwa igisirikari cya Uganda byavuze kuri icyo kibazo.

Odongo yafatiwe iwe mu rugo i Bweyogere-Kirinya, mu Karere ka Wakiso, afatwa ku bufatanye bwa UPDF, ISO na CMI nyuma yo kubanza gukozanyaho barasana.

Nyuma yo gufatwa itangazamakuru ryavugishije umuvugizi w’Ingabo avuga ko ntacyo yabivugaho kuko biri mu butabera icyakora avuga ko bashaka amakuru arenzeho bavugana n’ubuyobozi bwa ISO.

Amakuru aravuga ko mu biro bikuru bya ISO umwuka utifashe neza nyuma yuko abakozi barenga 100 barimo abayobozi bakuru 10 bahagaritswe.

Col Bagyenda yahawe kuba umuyobozi mukuru wa ISO mu 2017, asimbuye Brig Ronnie Balya, uhagarariye Uganda muri Sudan y’Epfo kuri ubu. Mbere yuko ahabwa iyo mirimo yari amaze imyaka 25 ari mu bucuruzi bw’amahoteli muri Kalangala.

Mu mwaka ushize, Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga, yasabye ko hakorwa iperereza ku kibazo cy’iyicarubozo ku kigo gishinzwe umutekano n’iperereza imbere mu gihugu (Internal Security Organisation:ISO) nyuma yuko hari abagaragaje ko icyo kigo cyashyizeho inzu z’ibanga gikoreramo iyicarubozo.

Umuyobozi w'Urwego rushinzwe iperereza muri Uganda ISO Col. Kaka Bagyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .