00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine yemeje ko mu 2026 azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 December 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi, wamamaye nka Bobi Wine, yatangaje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026, azongera kwiyamamaza, aho azaba ahatanye n’umukandida w’ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Bobi Wine yavuze ko azifatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, agamije gushyira iherezo ku butegetsi bwe bugiye kumara imyaka hafi 40.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu karere ka Wakiso, Bobi wine yavuze ko mu bibazo byazonze Uganda mu mwaka wa 2024, harimo ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko, yaje no gutuma urubyiruko rwigaragambya.

Yavuze ko kandi hatawe muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo n’abayoboke b’ishyaka NUP abereye umuyobozi mukuru, ibiza n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ubwo yari abajijwe niba ishyaka rye rizongera guhatana mu matora, yagize ati “Tuzishyira hamwe na buri muntu wifuza impinduka zizashyira iherezo ku gitugu cya Museveni kandi zikagarura ukubahana muri demokarasi, hatitawe ku ishyaka. Turashaka gufatanya na buri muntu mu gutera intambwe yo kuvugurura Uganda.”

Nubwo yatangaje ko azahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2026, Perezida Museveni we kugeza ubu ntaratagaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya karindwi.

Bobi Wine usanzwe ari icyamamare mu muziki wa Uganda, yinjiye muri politiki mu 2017 ubwo yatorerwaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2021, Bobi Wine yahatanye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko aza gutsindwa nubwo yanze kwemera ibyavuye mu matora.

Ni kenshi Bobi Wine atabwa muri yombi, akavuga ko azira kuba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Bobi Wine yavuze ko azongera kwiyamariza kuyobora Uganda mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .