Kuri iki Cyumweru nibwo Bobi Wine yatangaje amafoto ari mu Kiliziya, ayaherekeresha amagambo y’uko ari amahirwe yagize yo gusengera igihugu.
Yakomeje ati "Bitewe no kutubangamira mu buryo bw’urugomo, ntabwo twabashije kuvugisha abantu bacu mu turere 15. Mu gihe duteganya kubasura, ndaza kuvugisha abaturage ba Uganda (by’umwihariko mu turere twavuzwe), uyu munsi 7:00 z’ijoro kuri Facebook."
Mu gihe Bobi Wine yatangazaga ko aza kuganira n’abaturage, ikiganiro Perezida Yoweri Museveni yateganyaga kugeza ku baturage kuri iyo saha, cyo byatangajwe ko cyo cyasubitswe, cyimurirwa undi munsi uzatangazwa.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Bobi Wine yatawe muri yombi ashinjwa guhuriza hamwe abantu benshi, hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Yaje kurekurwa kuri uyu wa Gatandatu atanze ingwate.
Ifungwa rya Bobi Wine ryateje imyigaragambyo ikomeye muri Uganda, biheruka gutangazwa ko abayiguyemo aria bantu 37.
Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine n’umukandida Patrick Amuriat w’ishyaka FDC mu matora, abakandida bane barimo Gen Maj Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, umukandida wigenga John Katumba, Lt Gen Henry Tumukunde uhagarariye Renewed Uganda na Norbert Mao uhagarariye Democratic Party (DP) mu matora ya perezida, batangaje ko babaye bahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza, mu kwifatanya na bagenzi babo.
Erias Lukwago na we urimo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala yari yahagaritse kwiyamamaza.
Thankful for this opportunity to pray for our nation. Due to violent interruptions, we were unable to speak to our people in 15 districts.
As we plan to visit, I'll be speaking to the people of Uganda (esp those in the districts mentioned) today at 7:00pm live on facebook. pic.twitter.com/vkPAoIJMeO— BOBI WINE (@HEBobiwine) November 22, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!