Urugo rwa Bobi Wine ruri mu Mujyi wa Kampala rugoswe n’abasirikare kuva ku wa Gatanu ubwo yavaga gutora mu matora yari ahanganyemo na Perezida Museveni.
Bobi Wine yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu ko Umunyamategeko, Femi Falana wo muri Nigeria ari we watanze iki kirego mu izina rye. Ikirego cyashyikirijwe itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana ibi birego bijyanye n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko.
Yakomeje agira ati “Turasaba ihagarikwa ry’uko gukomeza kumfungira mu rugo mu buryo butemewe, bikozwe na Polisi ya Uganda n’abasirikare.”
Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi bwa Uganda aherutse kongera gutorwa kuyobora iki gihugu n’amajwi 59%, akurikirwa na Bobi Wine wagize 35%.
Nyuma yo kutemera ibyavuye mu matora yo ku wa 14 Mutarama, Bobi Wine yahise atangaza ko azatanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga arusaba gutesha agaciro ibyayavuyemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!