Uganda: Bitabaje urukiko nyuma yo guhabwa udukingirizo tudakomeye bakandura indwara zirimo Sida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Abaturage batatu ba Uganda bajyanye mu rukiko ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’Ishyirahamwe Marie Stoppes, bavuga ko babahaye udukingirizo tudakomeye bikabatera kwandura virusi itera Sida no gusama inda batifuza.

Umwe muri abo bagabo avuga ko yakoresheje udukingirizo twitwa Life Guard, ariko tukaba twaracitse mu gihe yakoraga imibonano mpuzabitsina, bituma yandura virusi itera Sida, naho undi yandura mburugu. Undi mugore nawe avuga ko yasamye inda kandi yakoresheje ako gakingirizo.

Mu Ugushyingo 2019, abategetsi ba Uganda bategetse ko udukingirizo twari tumaze gutangwa inshuro ebyiri n’ishyirahamwe Marie Stopes Uganda, dukurwa ku isoko. Ni icyemezo cyashingiye ko tutapimwe kugira ngo twemezwe ko twujuje ibisabwa n’amategeko mbere yo guhabwa abaturage.

Ishyirahamwe Marie Stoppes yatanze udukingirizo tungana na miliyoni ebyiri ku kwezi muri Uganda. Abatanze ikirego basaba ko uruhushya rwo kwinjiza no gutanga utwo dukingirizo ruhagarikwa.

Basaba ko ikigo gishinzwe imiti mu gihugu, cyemera ko cyananiwe inshingano zacyo zo gupima imiti n’ibindi byose bikoreshwa mu buvuzi mbere y’uko bishyirwa ku isoko.

Abagabo babiri bajyanye ishyirahamwe Marie Stoppes mu rundi rubanza bari batangije muri Gashyantare 2020, basaba indishyi y’akababaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .