00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Batandatu banduye Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri iki gihugu hamaze gutahurwa abantu batandatu bafite icyorezo cya Ebola, kuva cyakongera kuhagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Aba bantu batanu bashya basanzwemo Ebola bagaragaye mu Karere ka Mubende, ahagaragaye umurwayi wa mbere wari ufite imyaka 24 ndetse bikaza kurangira iki cyorezo kimuhitanye. Undi murwayi umwe yagaragaye mu karere gahana imbibi n’aka.

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yanatangije iperereza rigamije kureba niba impfu ziheruka z’abantu barindwi hariaho zihuriye n’iyi ndwara ya Ebola.

Kugeza ubu inzego z’ubuzima muri Uganda zimaze gushyira mu kato abantu 40 bafite aho bahuriye n’aba barwaye.

Muri Uganda abantu batandatu bamaze kwandura Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .